Ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo ku mugabane wa Afurika, uyu munsi, basuye kandi bareba serivisi zitandukanye zitangwa muri Laboratwari y'Igihugu y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga, RFL (Rwanda Forensic Laboratory).
Kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, nibwo aba ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo basuye RFL, baganirizwa ku mavu nâamavuko yayo, serivisi itanga, ibihugu biyigana, abagenerwabikorwa, zimwe mu mbogamizi zihari nâibindi.
Hari uhagarariye Ethiopia, Morocco, Burundi, RDC, Senegal, Angola, Misiri, Sudan, DRC, Kenya, Nigeria, Mali, Afurika yâEpfo nâabandi.
Umuyobozi wa Laboratwari y'Igihugu y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga, RFL, Dr Karangwa Charles yagaragarije aba ba Ambasaderi ishusho yâiki kigo irimo ko kimaze imyaka 17 gitangiye gukora, kuko cyatangiye mu 2005.
Yavuze ko mu 2016 hatowe itegeko No 41/2016 ryo kuwa 15/10/2016, rishyiraho Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera Rwanda Forensic Laboratory.
Dr Karangwa yagaragaje ko kuva mu 2018 batangiye guha serivisi inzego zâubutabera, abikorera, abaturage nâandi, iyi Laboratwari imaze kwakira dosiye 30,155.
Hagati ya 2018 na 2019, basuzumye dosiye 4,815; 2019 na 2020 bakiriye dosiye 5,812, 2020 na 2021 bakiriye dosiye 8,354 nâaho mu mwaka wa 2021 na 2022 bamaze kwakira dosiye
Kugeza ibihugu icyenda (9) bitandukanye byo muri Afurika bigana RFL. Ni mu gihe serivisi ikenerwa na benshi ari âClinical Medecineâ aho bamaze kwakira dosiye 16,714 nâaho muri serivisi ya âPathologyâ bamaze gusuzuma dosiye 3,480.
Uyu muyobozi avuga ko serivisi yo gupima uturemangingo (DNA) ikenerwa cyane nayo, kuko ubu bamaze gukora kuri dosiye 6,042 na dosiye 315 zâabafashwe ku ngufu.
Raporo ya Minisiteri yâUburinganire n'Iterambere ry' umuryango (MIGEPROF), yo muri Gashyantare 2022, igaragaza ko mu 2022 abana bâabakobwa 19701 batewe inda imburagihe ni mu gihe mu 2021 umubare wiyongereye ukagera kuri 23, 628. Kimwe mu byatumye uyu mubare uzamuka harimo na Covid-19.
Dr Karangwa avuga ko hamwe na RFL mu gihe cyâiminsi irindwi baba bamaze gutanga dosiye, bigafasha urwego rwâubutabera.
Yavuze ko kugeza ubu RFL ifite Laboratwari 12 ariko bifuza kuzagura, kandi Laboratwari, kandi hari gahunda yâuko RFL izahinduka RFI (Rwanda Forensic Institute), ikaba ikigo kiri ku rwego mpuzamahanga gipima ibimenyetso bya gihanga ndetse kigatanga nâamahugurwa nâimpamyabushobozi (Certificate).
RFL itanga serivisi zirimo gupima uturemangingo, amasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso yâabantu, gupima umurambo;
Gupima ibikomere byatewe nâihohoterwa, gupima imbunda nâamasasu, gupima amajwi na amashusho, gusuzuma inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso byâibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, hamwe no gusuzuma ibihumanya.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza Ibikorwa by'inzego z'Ubutabera muri Minisiteri y'Ubutabera, Nabahire Anastase yabwiye InyaRwanda ko urugendo rwâabahagarariye ibihugu byâabo muri RFL ari ingirakamaro kuko biri mu nyungu zâubutabera ndetse nâigihugu muri rusange.
Ati âUretse kuba mu rwego rwa Dipolomasi yâigihugu cyacu aba bavandimwe bâabanyafurika bahagarariye ibihugu byabo i Kigali baje bakabona iki kigo kidufitiye akamaro kanini cyane mu gufasha ubugenzacyaha nâubushinjacyaha nâinkiko nâababuranyi kugira ibimenyetso byizewe bya gihanga, bifasha gutanga ubutabera mu buryo bwihuse kandi bwizeye.â
âUbu ni mu rwego rwo kumenyekanisha ibyo dukora. Kubyongerera agaciro no kwereka abaturanyi ko bashobora kubona serivisi hano. Bifite inyungu ikomeye cyane, bifite inyungu rero mu buryo bisanzwe bidufasha nkâinyungu zâubutabera, bifite inyungu mu buryo bwo kugaragaza isura yâIgihugu nâaho cyerekera nâaho kigeze mu gutanga serivisi zâubutabera nâizindi zinoze kandi zizewe.â
Yavuze ko binafite inyungu mu kubaka umubano hagati yâibi bihugu âbyâibivandimweâ. Bamwe mu basuye RFL bari bamaze igihe batekereza kuhakorera urugendo shuri ariko ntibikunde ahanini bitewe nâinshingano nâibindi.
Nabahire Anastase akomeza avuga ko iyi Laboratwari ifite umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu, no gutanga ibimenyetso simusiga ku nzego zâubutabera.
Nabahire avuga ko RFL igenda yaguka uko bucyeye nâuko bwije, ari nayo mpamvu Minisiteri yâUburezi iyishinzwe izakomeza kuyikorera ubuvugizi.
Mu ijambo rye, Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani uhagarariye itsinda ryâabambasaderi mu Rwanda, yagaragaje ubushake bwâabo mu gukomeza gusura RFL, kuyikorera ubuvugizi bamenyesha ibihugu byabo igihe bakeneye serivisi nkâiki kugana iyi Laboratwari.
Yavuze ko mu 2019 yasuye iyi RFL kandi ko kuva icyo gihe yagiye abyifuza kugaruka ariko kenshi agakomwa mu nkokora na Covid-19. Mu izina rya bagenzi be yavuze ko banyuzwe nâurugendo shuri bakoreye muri iyi Labarotwari, kandi bazishimira kugaruka no kumenyekanisha ibyo bakora.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda forensic Laboratory, Lt col Dr. Charles Karangwa, yabwiye InyaRwanda ko uruzinduko rwa ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Afurika kuri RFL rufite igisobanuro kinini kuri RFL, kubera ko iyi Laboratwari iri muri gahunda yo gushaka uko igirana ubufatanye nâibihugu byinshi byo muri Afurika.
Yavuze ko u Rwanda rwamaze kubaka ubushobozi bukomeye rukwiye gusangiza nâabandi, haba mu guhugura inzego zâubutabera, haba mu koherereza dosiye RFL ikazisuzuma nâibindi biri mu murongo wo gukomeza gufatanya kwâibihugu.
Ati âRero kuba twabonye aba Ambasaderi barenga 14 uyu munsi, benshi twagiye tuganira bemeye ko bagiye gushakisha uburyo twagira ubufatanye bufatika, nko guhera kuri Ambasaderi wa Misiri muri bihugu byâUburengerazuba byose, Congo, Mali, Nigeria nâabandi.â
Yavuze ko mu busanzwe ibi bihugu bisanzwe biboherereza dosiye bakazisuzuma. Dr Karangwa, avuga ko yaboneyeho no gusangiza aba ba Ambasaderi ibijyanye nâinama ya 10 izabera mu Rwanda mu 2023 izahuza abo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, izagaruka cyane ku bijyanye nâinzego zâubutabera.
Ubukangurambaga âMenya RFLâ bwatanze umusaruro ariko buzakomeza:
Uru ruzinduko rubaye nyuma yâigihe gito hasojwe ubukangurambaga bwiswe âMenya RFLâ bwageze mu Ntara enye ndetse nâUmujyi wa Kigali.
Bwari bugamije kumenyekanisha mu baturage serivisi RFL itanga muri gahunda yo kuzibegereza no kuzibasobanurira hagamijwe kunoza imitangire yazo.
Ni ubukangurambaga bwahuje inzego za Leta, abikorera nâahandi. Bwagiye burangwa nâibitaramo byâabahanzi no gusobanura mu buryo burushijeho izi serivisi.
Dr Karangwa avuga ko ubu bukangurambaga bwatanze âumusaruro ufatikaâ ashingiye ku kuba abagana serivisi zabo zariyongereye.
Yatanze urugero avuga ko mu busanzwe bakiraga abantu bari hagati ya 5 na 10 bakoresha ibizamini bya ADN ariko ubu babona abari hagati ya 20 na 30.
No mu nzindi serivisi zose batanga, ngo byikubye hafi inshuro eshatu. Yavuze ko ubu bukangurambaga buzakomeza no mu bigo bya Leta.
Avuga ko ubu bakorana nâibihugu 11 biboherereza dosiye, ariko barashaka ko ibihugu biziyongera bikarenga uwo mubare. Ati âTurumva ari umwanya mwiza wo gukomeza kuzamura ubushobozi bwâikigo. Tuzamure serivisi zâikigo.â
