
Serivisi z’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (forensic services) mu Rwanda zatangiye binyuze muri Laboratwari ntoya y’ibimenyetso bya gihanga ya Kigali (Kigali Forensic Laboratory – KFL), yashinzwe mu mwaka wa 2005 ku bufatanye bwa Polisi y’Igihugu n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda.
Abahanga ba KFL bakoraga isesengura ry’ibanze ku bimenyetso byose, ariko ibizamini byihariye kandi bisaba ikoranabuhanga rihanitse byajyanwaga mu mahanga kugira ngo bikorwe.
Hari hakenewe byihutirwa kubaka laboratwari igezweho kandi ifite ibikoresho bihanitse, ndetse no guhugura inzobere mu bumenyi bw’ubugenzacyaha zifite ubushobozi bwo gukora amadosiye y’imanza mu nzego zitandukanye z’ubu bumenyi.
Mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gushora imari muri uru rwego kuva mu mwaka wa 2011, igamije guteza imbere ibikorwa remezo bya laboratwari no kongerera ubushobozi abahanga mu bimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera.
Mu mwaka wa 2016, hari hamaze kugerwaho intambwe ikomeye, bituma KFL ihindurwa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera Rwanda Forensic Laboratory (RFL) hashingiwe ku Itegeko No 41/2016 ryo ku wa 15/10/2016, ryashyizeho Rwanda Forensic Laboratory kandi rigena inshingano, imiterere n’imikorere byayo.
Byongeye kandi, Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 61/03 ryo ku wa 04/05/2017 ryagennye Minisiteri y’Ubutabera nk’urwego rureberera Rwanda Forensic Laboratory, bikemura ikibazo cy’uko abahanga mu bugenzacyaha bakoraga nk’abakozi b’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko.
Kuva igihe yatangirijwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2018, Rwanda Forensic Laboratory yaguye ibikorwa byayo, itangira gutanga serivisi zitandukanye z’ubugenzacyaha bushingiye ku buhanga n’ubumenyi, zikenewe mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Hashingiwe ku musaruro mwiza wa RFL ndetse n’ubwiyongere bw’icyifuzo cy’inzobere n’ubumenyi buhanitse mu bugenzacyaha mu Rwanda no mu karere, Iteka rya Perezida No 049/01 ryo ku wa 02/08/2023 ryashyizeho Rwanda Forensic Institute (RFI) kugira ngo irusheho gufasha mu itangwa ry’ubutabera buboneye kandi bushingiye ku bimenyetso bya gihanga.
