1. Dufasha mu gucunga neza ibimenyetso
RFI ishinzwe gukusanya, gupfunyika, gutwara, kwakira, kubika no gusesengura ibimenyetso biva ahabereye ibyaha cyangwa ahandi habiherewe uburenganzira.Ibi bivuze ko ifasha kugira ngo ibimenyetso bicungwe neza kuva bikiri aho byakuwe kugeza bisesenguwe kandi bigashyikirizwa raporo.
2. Dukora isesengura rya siyansi riharanira ubutabera n’izindi mpamvu zemewe n’amategeko
Inshingano nyamukuru ya RFI ni gukora isesengura ry’ibimenyetso hifashishijwe ubumenyi bwa siyansi hagamijwe ubutabera. Ibi bikubiyemo gusuzuma ibimenyetso byatanzwe no gutanga ibisubizo byizewe bifasha mu gushakisha ukuri no gufata ibyemezo biboneye. RFI isesengura ibimenyetso byaturutse mu iperereza ry’ibyaha kandi igatanga ibimenyetso bya forensic bikoreshwa mu nkiko.
3. Dusuzuma ibimenyetso bitandukanye
RFI isesengura ibimenyetso bitandukanye birimo: impagarikizi z’umubiri w’umuntu n’ibindi bimenyetso bijyanye n’umubiri w’umuntu, ibikumwe,ibinyabutabire by’uburozi, ibiyobyabwenge n’inzoga, inyandiko n’imikono ikemangwa, intwaro n’ibikoresho, impagarikizi z’inyamaswa n’ibimera, ibiribwa n’amazi mu manza bireba, ibimenyetso bya elegitoroniki ndetse n’amajwi, amashusho na videwo.
4. Dufasha mu gukusanya ibimenyetso mu bihe byihariye
Nubwo inshingano nyamukuru za RFI ari isesengura rya laboratwari, abahanga bayo bashobora gufasha abagenzacyaha mu gukusanya ibimenyetso mu buryo bwihariye, cyane cyane ibijyanye na DNA, toxicology ndetse n’ibindi bisaba ubumenyi cyangwa ibikoresho byihariye.
5. Dutanga raporo zemewe z’ibisubizo
Nyuma yo gusesengura, RFI itanga raporo zemewe zigaragaza ibisubizo by’ibyo isesengura. Izi raporo zitangwa ku nzego zisaba serivisi, ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo binyuze mu nzira zemewe.
6. Tubika neza ibimenyetso n’amakuru
RFI icunga kandi ikabika amakuru ajyanye n’inshingano zayo hakurikijwe amategeko abigenga. Nanone ibika ibimenyetso n’amakuru yose ajyanye n’isesengura mu buryo bwizewe kandi burinzwe.
7. Twohereze inzobere mu gutanga ubuhamya mu Nkiko
Iyo bibaye ngombwa, abahanga ba RFI bashobora kugaragara mu rukiko bagasobanura ibisubizo bya siyansi, bityo bagafasha abacamanza n’abandi bayobozi b’ubutabera gusobanukirwa neza ibimenyetso.
8. Dukora ubushakashatsi no gutanga amahugurwa
RFI ifite inshingano zo gukora ubushakashatsi no gutanga amahugurwa hagamijwe guteza imbere ibikorwa byayo. Ibi birimo guteza imbere ubumenyi bw’abakozi, guhugura abafatanyabikorwa mu nzego z’ubutabera, no guteza imbere ubumenyi n’udushya mu bugenzacyaha.
9. Guhanga udushya
RFI iharanira kurenga imikorere isanzwe igana ku bushakashatsi, udushya, ibisubizo by’imbere mu gihugu, standardisation no kugana ku rwego mpuzamahanga rwemewe (accreditation).
10. Dufatanya n’abandi bafatanyabikorwa mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga
RFI ifite ububasha bwo gukorana n’abantu ku giti cyabo n’ibigo byo mu gihugu no mu mahanga kugira ngo ishobore gusohoza inshingano zayo, binyuze mu bufatanye, kungurana ubumenyi no guteza imbere ubushobozi.
