Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Serivisi y’uturemangingo ndangasano (DNA)

Iyi serivisi ikoresha uturemangingo ndangasano (DNA) mu gusesengura ibimenyetso hagamijwe kugenzura isano y’amaraso (kinship), no gusesengura ibimenyetso bikomoka ku muntu cyangwa ku bindi binyabuzima.

Ifasha mu iperereza ry’ibyaha, kugenzura isano hagati y’abantu, yaba mu manza ndetse n’ahandi hose byaba ngombwa yaba mu bugenzacyaha,ubushingacyana n’ibindi hubahirijwe amategeko.

Ibyo umukiliya ashobora gusaba (Client’s request includes but is not limited to):

  • Gukora isesengura ry’uturemangingo Ndangasano(DNA) y’abantu hagamijwe kumenya inkomo y’umuntu (Human DNA profiling for identification)
  • Igereranya ry’isano y’amaraso nk’ububyeyi n’ububyara (paternity, maternity and other kinship testing)
  • Kugereranya ibimenyetso bya biologiya mu manza mpanabyaha (nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi) cyangwa imanza mbonezamubano (civil cases)
  • Kumenya ibimenyetso bya DNA byangiritse, bike cyane cyangwa bivanze (degraded, trace or mixed biological samples)
  • Igerageza ridasaba kubangamira umubyeyi utwite mu gupima isano y’umwana (Non-Invasive Prenatal Paternity Testing – NIPPT)
  • Gusesengura DNA y’ibinyabuzima bitari umuntu (nk’inyamaswa, ibimera n’ibindi bikenewe)  
  • Gushyigikira ibijyanye no kumenya ababuze no kumenya abapfuye mu gihe cy’ibiza (Missing Persons and Disaster Victim Identification – DVI)